City of Kigali
@CityofKigali
Welcome to the official twitter account of the City of Kigali. The City of Kigali is the capital city of Rwanda. Contact E-mail: [email protected]
ID:299705662
http://www.kigalicity.gov.rw 16-05-2011 15:14:09
18,5K Tweets
384,1K Followers
592 Following
La semaine de commémoration se clôture aujourd'hui au Mémorial du Génocide de Rebero. L'événement sera marqué par un exposé sur la vie et la lutte de 21 politiciens qui ont été tués pour s'être opposés au Génocide contre les Tutsi.
Se souvenir, bâtir, ensemble.
#Kwibuka30
Perezida w'Umutwe w'Abadepite yasabye urubyiruko kuzirikana ibyo igihugu cyagezeho mu rugendo rw’ubumwe bw'Abanyarwanda n’ubudaheranwa. Yabasabye kudaha icyuho umwanzi kugira ngo hatagira ibidindiza ibyagezweho, ahubwo bakomerezeho batanga umusanzu wabo mu kucyubaka.
#Kwibuka30
Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille yibukije ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshangano ya buri Munyarwanda na buri muturarwanda ndetse n’amahanga, kandi ukaba umwanya wo gukuramo amasomo mu kwiyubaka no guha icyerecyezo cyiza cy’igihugu.
#Kwibuka30
Turashimira abifatanyije natwe muri gahunda yo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi baguye kuri Eto na Nyanza ya Kicuriko.
By'umwihariko dutewe ishema n'ubudaheranwa buranga abarokokeye Kicukiro n'ubufatanye mu gusigasira amateka ya Jenoside no kwibuka
#Kwibuka30
Video: Tariki ya 11 Mata, twibuka Abatutsi biciwe ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro ndetse bikabanzirizwa no gukora urugendo, twibuka inzira banyuzemo mbere yo kwicwa #Kwibuka30
Babyeyi,
Bavandimwe,
Bana, rungano,
Nshuti muruhukiye Nyanza-Kicukiro Genocide Memorial,
Twaje kubibuka no kuzirikana ubupfura n’ineza yanyu, tubizeza ko bitazongera.
Mu kwibuka Twiyubaka, ubu Umujyi mwavukijwe uragendwa, urakeye kandi uratekanye.
Turibuka Twiyubaka.
#Kwibuka30
Nyuma y'urugendo rwo #Kwibuka30 , Perezida w'inteko ishingamategeko umutwe w'abadepite akaba ari na we mushyitsi mukuru Mukabalisa Donatille n'abandi banyacyubahiro bashyize indabo kumva zishyinguyemo imibiri isaga 105,600 ishyinguye muri uru rwibutso ndetse banacana Urumuri rw'ikizere.
Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro hashyinguwe Abatutsi basaga ibihumbi 105 barimo abiciwe kuri uyu musozi bakuwe muri ETO Kicukiro n’abandi bakuwe mu nkengero zaho. Kurikira umuhango wo kubibuka live unyuze hano: youtube.com/watch?v=yA0U5B… . #Kwibuka30