Maurice Mugabowagahunde
@gahundemaurice
Governor of Northern Province
ID:462794515
https://www.northernprovince.gov.rw/ 13-01-2012 11:05:16
3,1K Tweets
1,9K Followers
172 Following
Northern Province/ Rwanda Maurice Mugabowagahunde Ibyicirio binyuranye byitabiriye uyu mukino harimo Abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere, Abahagarariye Amadini n’Amatorero, Abakozi n'Abikorera mu byiciro binyuranye, Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere ndetse n'Abagize Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry'Akarere
Uyu mukino wa gicuti witabiriwe na Guverineri wa Northern Province/ Rwanda Maurice Mugabowagahunde hamwe n'Inzego z'Umutekano ni gahunda ya Gicumbi District ifatanije n'Abikorera yatangirije mu mirenge mu rwego rwo gukora ubukangurambaga bwo kwishimira ibyagezweho na gahunda y'Ubumwe n'Ubudaheranwa.
Kuri uyu wa 01/05/2024 hizizwa Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo, Ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi District n'Imirenge igize Akarere ku bufatanye bw'Abikorera bagiye kwifatanya n'Ubuyobozi n'Abikorera bo mu Karere ka Musanze District bakina umupira w'amaguru mu bagore n'abagabo.
Nyuma y'umukino w'Abagore mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo warangiye amakipe yombi anganije 0-0, ubu hari kuba umukino w'abagabo ku bakozi n'abikorera b'Uturere twa Musanze District na Gicumbi District.
Kuri uyu wa gatatu, kimwe n'ahandi hose mu Gihugu, Abayobozi n'abakozi ba Northern Province/ Rwanda bizihije Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo, hazirikanwa insangamatsiko igira iti, 'Imyaka 30: Urubyiruko mu Ihangwa ry'Umurimo'.
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze District Bwana NSENGIMANA Claudien ari n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa bitabiriye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati y'uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'iyi Ntara,Bwana NZABONIMPA Emmanuel n'Umunyamabanga mushya wayo Bwana NGENDAHIMANA Pascal
Birikuba: Mu karere ka Musanze District i #Mutobo harimo kubera umuhango wo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro 55 , icyiciro cya 71 muri #DRC , Aho uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu J Claude Musabyimana
None tariki ya 29/04/2024, Minisitiri ushinzwe imirimo y'Abaminisitiri, akaba Imboni ya Rulindo District Ines Mpambara yitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry'Akarere. Ni inama yahuje Abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere, abayobozi n'abafatanyabikorwa ba #Rulindo
Nk'uko byagarutsweho n'Umuyobozi w'Inama Njyanama Aimable Dusabirane iyi nama nyunguranabitekerezo yahujwe no gusoza icyumweru cy'Umujyanama cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: 𝑼𝒃𝒖𝒇𝒂𝒕𝒂𝒏𝒚𝒆 𝒃𝒘𝒂𝒄𝒖, 𝒊𝒌𝒊𝒃𝒂𝒕𝒔𝒊 𝒎𝒖 𝒊𝒕𝒆𝒓𝒂𝒎𝒃𝒆𝒓𝒆 𝒓𝒚𝒂 𝑹𝒖𝒍𝒊𝒏𝒅𝒐
Aimable Dusabirane Ministry of Local Government | Rwanda Northern Province/ Rwanda Mukanyirigira Judith Rwanda Gov Board Mu cyumweru cy'Umujyanama, Abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere boroje inka imiryango 5; begereye abaturage aho batuye, bifatanya na bo mu bikorwa by'itarambere ry'Ubukungu n'imibereho myiza, babasobanurira uruhare rw'umuturage mu bimukorerwa hagamijwe kwihutisha iterambere.
Aimable Dusabirane Ministry of Local Government | Rwanda Northern Province/ Rwanda Mukanyirigira Judith Rwanda Gov Board Umuyobozi wa Rulindo District
Mukanyirigira Judith yagaragarije abitabiye inama ibikorwa Akarere kagezeho mu myaka 7 ishize, ndetse n'ibiteganywa gukorwa hagamijwe iterambere ry'ubukungu, imiyoborere n'imibereho myiza by'umururage wa Rulindo District.
Aimable Dusabirane Ministry of Local Government | Rwanda Northern Province/ Rwanda Mukanyirigira Judith Rwanda Gov Board Rugerinyange Theones MUTAGANDA Theophile Minisitiri ushinzwe imirimo y'Abaminisitiri akaba n'Imboni ya Rulindo District Ines Mpambara yasabye ubufatanye bwa buri wese witabiriwe inama kugira uruhare mu kurwanya guta ishuri kw'abana, gufasha abaturage kwivana mu bukene hamwe no kurwanya imirire mibi n'igwingira.
Aimable Dusabirane Ministry of Local Government | Rwanda Northern Province/ Rwanda Mukanyirigira Judith Rwanda Gov Board Rugerinyange Theones MUTAGANDA Theophile Ines Mpambara Minisitiri Ines Mpambara yasabye abayobozi gutahiriza umugozi umwe no kugirana inama aho bibaye ngombwa. Yabasabye gucabugufi, kwegera umuturage, kumutega amatwi no kumukemurira ibibazo ku gihe, kuko ari byo bizamufasha kwihuta mu iterambere.
Aimable Dusabirane Ministry of Local Government | Rwanda Northern Province/ Rwanda Mukanyirigira Judith Rwanda Gov Board Rugerinyange Theones MUTAGANDA Theophile Ines Mpambara Maurice Mugabowagahunde Guverineri wa Northern Province/ Rwanda Maurice Mugabowagahunde yashimiye Abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere imikorere n'umuhate bagira mu guharanira iterambere ry'umuturage, asaba abafatanyabikorwa gufatanya n'Akarere mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage no kwimakaza isuku.
J Claude Musabyimana Ministry of Local Government | Rwanda Maurice Mugabowagahunde Emmanuel NZABONIMPA M Solange KAYISIRE Minisitiri J Claude Musabyimana yashimiye Emmanuel NZABONIMPA ku ruhare yagize mu bikorwa by'iterambere bya Northern Province/ Rwanda mu gihe cy'amezi 9 yari amaze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'iyi Ntara. Yoboneyeho gusaba Ngendahimana winjiye muri izi nshingano kuzazikorana ubwitange n'umurava
Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri J Claude Musabyimana wa Ministry of Local Government | Rwanda ari na we wari Umushyitsi Mukuru, abagize Inama y'Umutekano itaguye ya Northern Province/ Rwanda, Abayobozi b'Uturere tugize Intara y'Amajyaruguru n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Uturere tugize iyi Ntara
#UmurengeKagameCup : Muri aka kanya Ikipe y'Umupira w'amaguru y'Umurenge wa Kimonyi yo muri Northern Province/ Rwanda n'iy'Umurenge wa Jabana yo muri City of Kigali ziri gukina umukino wa 1/2 uri kubera kuri Sitade ya Shyorongi/ Rulindo. Guverineri Maurice Mugabowagahunde ni we watangije uyu mukino